Kuwa kabiri 6 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 3.1-14
Ikib.3 Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri? (3): Pawulo yakoresheje amagambo akakaye, acyaha Abagalatiya kubera gusubira inyuma kwabo. Bumvise ubutumwa bwiza barizera, none kubera inyigisho z’Abayuda bagize gushidikanya ku gakiza bahawe k’ubuntu. Pawulo yababajije ibibazo ngo bisuzume bamenye ishingiro ry’agakiza bakiriye (2-5), bityo bibatere gusubiza amaso inyuma bamenye aho bavuye naho bagana, n’impamvu bahisemo inzira y’agakiza […]