Kuwa gatanu 9 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 4.8-20
Ikib.3 ….Ni iki cyatumye musubira inyuma…(9): Pawulo aringingira Abagalatiya kudasubira mu byatumaga baba imbata z’amategeko. Arabibutsa ko ubutumwa bwiza bumvise bwatumye bamenya Imana kandi bamenywa nayo. Kuba abana b’Imana byagombaga kuba bibahagije none kubera inyigisho z’ubuyobe basubiye inyuma. Pawulo ababajwe n’uko yaba yararuhiye ubusa (11). Benedata, muri kamere muntu twanga kwakira ubuntu bw’Imana kuko dushaka […]