
- This event has passed.
Kuwa gatatu 9 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 16.1-15
Ikib.1
Nuko aramujyana aramukeba (3b): Kugira ngo umurimo wa Pawulo w’ivugabutumwa urusheho kugira agaciro mu Bayuda, byabaye ngombwa ko Timoteyo akebwa n’ubwo se Atari umuyuda. Ibi yakoze binyuranye n’ibyabaye kuri Tito kuko we yanze ko akebwa kubera ko babisanishaga no kubona agakiza. (Gal.2.3;5 ibyak.15.1). Mu murimo w’ivugabutumwa ni byiza kwitwararika ngo hatagira abagira impamvu yo kutumva ubutumwa bigendeye no ku muco w’abo ubwiriza. urugero: Umunyamahanga w’umugore abwirije yakenyeye kinyarwanda, abo abwiriza bashobora kumutega amatwi kurusha ubabwiriza yambaye ibigendanye n’umuco waho aturuka bitaboneka mu Rwanda. … Nimuze iwanjye mucumbikeyo (15): Uyu mugore, Umwami Yesu yari yuguruye umutima we kugira ngo yite ku byo intumwa zigishaga (14). Kandi byaje no kumuhira kuko yafashe n’icyemezo cyo kubatizanywa n’abo mu rugo rwe. Intego y’Ubutumwa bwiza ni uko ababwumvise bahinduka ntibinangire imitima (Heb.4.7). Icyifuzo: Sengera abavugabutumwa kugira ngo uko babumbuye akanwa bavuga, Umwami Yesu ajye yugurura imitima y’ababwumva.