
- This event has passed.
Kuwa gatatu 7 Ukwezi kwa kabiri Yohana 7.53-8.1-11 Ikib.1,3
February 7, 2024 - February 8, 2024
“Azinduka mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha” (8.2): Yesu yajyaga yiherera agasenga Imana Data. N’ubu nabwo agomba kuba yari yagiye ku musozi wa Elayono gusenga. Nyuma ageze mu rusengero yigisha abaje bamugana. Yesu yakoreshaga neza amahirwe yabonaga yo kuvuga ubutumwa bwiza. Mwigisha uyu mugore bamufashe asambana (8.4): Uyu wari umutego ukomeye kuko amategeko ya Mose ni ko yavuga, uwasambanye yaterwaga amabuye (Guteg.22.22). Yesu yabihariye abazanye ikirego ngo babimburire abandi gutera uwo mugore amabuye, yongeraho n’amagambo atuma abantu bitekerezaho na bo ubwabo (7). Zirikana: Imana nikubabarira ntukongera gukora icyaha ukundi (8.11). Indir.105 Gushimisha