Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 6 Ukwezi kwa munani Matayo 20.1-16

Ukwezi kwa munani Taliki 6

Qn. 1, 7

Mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu! (15): Ikigora ikiremwa muntu mukwakira agakiza k’Imana, nukugira umutima ugakeneye, kandi umaze gusobanukirwa ko ntacyo umuntu yakora ngo agashyikire. Ufite bene uyu mutima, Imana ifite imbaraga zo kumuhindura, akaba icyaremwe gishya. Aba bakozi kubera ko batari bakaba ibyaremwe bishya, bari bashishikajwe no kubona ibisumbye iby’abandi, nk’aho bakanejejwe nuko n’abandi bantu bakagize icyo babona nabo. N’uyu munsi, abantu bashobora kuba abanyedini gusa, ariko batarakira agakiza k’Imana ngo ibahindure ibyaremwe bishya. Nuko bakumva aribo bakwiriye guhabwa byinshi, abandi bakabona bike. Nyamara Imana igira ubuntu, kandi igirira neza abo yaremye bose. Zirikana: Iyo umuntu yakiriye agakiza k’Imana agahindurwa icyaremwe gishya, arangwa n’ubuntu bw’Imana, akita kubakeneye ubufasha bose.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 6

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN