Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 5 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 6.12-23 Ikib.4

June 5, 2024 - June 6, 2024

Bature igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi ho ituro ry’ifu badasiba gutura (12): Ukuyeho gutamba ibitambo by’ubwoko bwa Isirayeli, abatambyi bari bafite inshingano yo kwiturira iryabo turo kandi bakabikora buri munsi, ndetse bikaba umurage uzahoraho iteka ryose (15). Itandukaniro ni uko iryo ni ituro ry’ifu rivanze n’amavuta ya elayo ryo kunezeza Imana (14). Iri ni itegeko rifite umurage ukomeye cyane wasabaga ko abatambyi bataryibagirwa, kandi bakarihererekanya n’abazabasimbura. Iri ni itegeko ry’igitambo gitambirwa ibyaha (18): Iki gitambo gihabwa agaciro gakomeye kangana n’ak’igitambo cyoswa gihora imbere y’Imana. Ni igitambo gitambirwa ibyaha ariko Imana ivuga ko ari icyera cyane. Uzakora ku nyama zacyo azaba uwera (20)! Umutambyi uzakirya azakirira ahera (19). Ibi bitwereka uburyo mu mahame y’Imana gukiranuka no kwihana ibyaha biri ku murongo umwe. Zirikana: Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana (Heb.12:14). Indir. 83 Agakiza.

Details

Start:
June 5, 2024
End:
June 6, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN