
- This event has passed.
Kuwa gatatu 4 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 9.10-19a
Ikib.1
“Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije...” (15): Ubwo Yesu yasabaga Ananiya kujya gusengera Sawuli, Ananiya yagaragaje impungenge kuko yari yarumvise uburyo Yarenganyaga abera (13,14). Ariko Yesu aramuhamiriza amubwira ko yatoranirijwe kumwamamaza. Umuntu wese umaze kwezwa na Kristo amukoresha iby’icyubahiro (2Tim.2.21). Umwami Yesu wakubonekeye mu nzira waturutsemo arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera (17b): Sawuli amaze guhura na Yesu no kumwemera nk’Umwami n’Umukiza, yatangiye kugirana ubusabane n’Imana (12). Mbere y’uko Sawuli atangira umurimo yahamagariwe yafashe umwanya wo gusenga ndetse yuzuzwa Umwuka Wera. Umwami Yesu yamusobanuriye ko azogeza izina rye mu banyamahanga, n’abami n’abisirayeli (15). Mbere yo kwinjira mu murimo w’Imana abakozi b’Imana bakwiye gusobanukirwa imbaraga z’Umwuka Wera no kuyoborwa nawe. Gusenga: Mwami Yesu komeza kunyobora muri iyi nzira y’agakiza wangabiye. Indir. 426 Gushimisha.