
- This event has passed.
Kuwa gatatu 31 Ukwezi kwa mbere Amosi 9.1-15 Ikib.5
Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota (10): Bimwe mubyo Amosi yeretswe bwanyuma harimo kurimbuka kw’abanyabyaha no gutabarwa kwa Isirayeli. Uwiteka yari yarabwiye Abisirayeli kuva na kera ko ntibatamwumvira no kurimbuka bazarimbuka (Guteg.28.15,63). Ntakabuza rero abarenze ku isezerano bagakora ibyo gukiranirwa bakwiriye ibihembo byabo. Natwe abakristo b’uyu munsi twakoze ibyaha, ariko kubera ko Imana ari inyembabazi byatumye yohereza umwe mu rubyaro rwa Dawidi ngo apfire ibyaha byacu (Yoh.3.16). Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo…(11): Urukundo Imana idukunda rurata kure cyane intege nke zacu no gukiranirwa kwacu, ntiyakwemera ko umunyabyaha arimbuka ahubwo ihora itwingingira guca bugufi tukihana. Nkuko rero Imana yemeye kugarura Abisirayeli bari barajyanywe ari imbohe bakubaka ibyasenywe, niko nawe yiteguye kugutabara ikagukiza urupfu rw’iteka. Gusenga: Mwami Mana ujye umpa imbaraga zo kuguma mu masezerano, kandi umbabarire aho nateshutse nkava mu isezerano ryawe (Zab.25.3). Indir. 15 Gushimisha.