
- This event has passed.
Kuwa gatatu 30 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 20.1-11
Ikib. 30
Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo barema iteraniro (1): Igikorwa kibi cyakozwe n’Abanyagibeya cyo kwica umugore wawa Mulewi bamufashe ku ngufu, cyateye abo Bisirayeli uburakari, abagabo uduhumbi tune, 85 Umusomyi wa Bibiliya 2025 bigenza, bitwaje inkota, bituma bafata ingamba zikomeye ngo bihorere (7). Abahanga bavuga ko Gibeya iri mu bilometero bitanu uvuye mu Majyaruguru ya Yerusalemu, naho Efurayimu yo yari mu bilometero bitanu uvuye i Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Yerusalemu, kuburyo byari byoroshye ko abagabo bigenza bari gutera Gebeya bakagerayo. Birashoboka ko icyaha cyo gufata ku ngufu kabone n’ubwo kibyara urupfu Abisirayeli batajyaga bacyihanganira. Nyuma y’icyaha cy’urukozasoni cyakozwe n’abagabo b’i Gibeya, cyakurikiwe no guhuza umutima n’inama kw’Abisirayeli bagamije kwitura inabi y’ubupfu bwab’i Gibeya. Nk’abakristo ntitwemerewe kurebera ibyaha, cyangwa ngo tubigiremo uruhare. Icyifuzo: Sengera abantu bafata ku ngufu bakizwe bihane(Ef.4.26).