Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 3 Ukwezi kwa mbere Yohana 1.29-42 Ikib.3

January 3, 2024 - January 4, 2024

---- Uwo niwe ubatirisha Umwuka Wera (33): (33):

Yohana ahamya ko Yesu yariho na mbere ye, akavuga ko we ari integuza ya Yesu. Yamubanjirije gukora umurimo wo kubatiza, ahabwa n’Imana ikimenyetso kizatuma amenya Yesu Kristo. Niyo mpamvu Yohana amwita “Umwana w’intama w’Imana” (29,36). Uyu mwana w’intama yagombaga gutambwa kugira ngo icyaha cy’uwacumuye ku Mana gikurweho, bityo abashe kwiyunga nayo. Icyavanye Yesu mu ijuru, ni ukuba igitambo gikuraho ibyaha by’abari mu isi (Ef.5.2; Heb.10.12,14). Gukiranuka kwacu tubikesha Yesu kuko niwe wadukuyeho ibyaha. Murashaka iki? (38): Andereya na Yohana, bumvise ko Yesu ari umwana w’intama w’Imana, bamenya ko ari we bari bategereje baramukurikira. Yesu abajije icyo bashaka, badashidikanyije basubiza ko bashaka kujyana na we (39). Zirikana: Iyo Umwuka Wera yaguhishuriye Yesu neza, kumukurikira bisaba kumwizera gusa. Indir. 99 Agakiza.

Details

Start:
January 3, 2024
End:
January 4, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN