
- This event has passed.
Kuwa gatatu 29 Ukwezi kwa gatanu Abalewi 1.1-17 Ikib.4
Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge (3): Igitabo cy’Abalewi kigora benshi kugisoma, no kugisobanukirwa, kuko kivuga ibintu tutagikora. Ibitambo byose by’inka, intama, ihene, inyoni ndetse n’amafi n’ibindi byakuweho n’igitambo kimwe gusa Umwami Yesu yatanze ku musaraba, ava amaraso asumba ay’ibyo byose, kandi arihirira rimwe gusa ibyaha by’abantu bose. Ntitugitamba ibitambo by’amatungo ahubwo duhamagarirwa gutanga imibiri yacu nk’ibitambo bizima kandi byera (Rom.12.1). Natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy’inyoni (14): Abantu tureba ubunini n’uburemere bw’ibyo abantu batanze, ariko Imana yo yifuza ko twese tuyegera uko turi! Ese tuza tumeze dute imbere y’Imana? Ni ibiki tubitse mu mitima yacu? Aho yaba yejejwe? Zirikana: Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we (Luka 6.45a). Indir. 41 Gushimisha.