
Kuwa gatatu 27 Ukwezi kwa munani Yobu 9.1-35
Ikib.3
Umuntu yashobora ate gukiranukira Imana? (2): Yobu aremera yuko ari umunyabyaha ariko atari indyarya. Abona yuko ataba yarakoze ibyaha yahanirwa kurusha abandi azi kandi baguwe neza. Kuki se ariwe wagira umubabaro? Natwe tujya twibaza tuti:”kuki arijye bibaho?” ntagisubizo Yobu abona (16-20) ariko akomeje kwizera kwe, akomeza kwiringira Imana, Umusomyi wa Bibiliya 2025 96 ntiyihakana Imana nk’uko Satani yari abitegereje (1:11; 2:5). N’ubwo avugana umubabaro, ariko urubanza ntabwo aruherereza ku Mana (30-31) ku Isi ntawe ubeshwaho no gukiranuka, ahubwo dutsindishirizwa no kwizera (Rom.3.24,28). Ntawe uturimo wo kuburanirwa (33): Yobu akeneye umwunganizi cyangwa umuhuza, kubwe n’inshuti ze ntacyo bazi ntan’icyo bashoboye, baravuga ibyo batazi. Kandi hagati ye n’Imana hari ikibazo, icyo kibazo si ikindi, ni ishyari n’urwango Satani afitiye abizera bose. Zirikana: Dufite Imana yuzuye urukundo, yarugaragarije muri Yesu watwunze nayo; ntihakabe ibihe n’ubwo byatubabaza byadutandukanya n’Imana. Indir. 108 Gushimisha.