Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 25 Ukwezi kwa gatandatu Zaburi 98.1-9

Taliki 15 Kamena

Ikib.1

Ikib.1 Muririmbiri Uwiteka indirimbo nshya,.. (1): N’ubwo bamwe bavuga ko iyi Zaburi yaba yararirimbwe n’Abisirayeli bavuye mu bunyage bw’i Babuloni, ariko birashoboka ko ari Zaburi yahimbwe na Dawidi. Umuhanuzi Yesaya yaba yarakoresheje amwe mu magambo ya Dawidi ayakuye muri iyi Zaburi ashaka kwerekana gukomera kw’Imana n’ibihe bishya muri Isirayeli (Yes.40.9- 11). Iyi Zaburi irakangurira abatuye isi bose kuririmbira Imana indirimbo nshya. Abakijijwe natwe dufite impamvu zirenga igihumbi zadutera kuririmbira Imana. Muvugirize impundu imbere y’Umwami Uwiteka, n’impanda n’ijwi ry’ihembe (6): Ubwo mu nsegero zacu, abantu bamwe babuza urubyiruko guhimbaza Imana, bababwira ko bizana urusaku, nyamara uyu muhimbyi wa Zaburi arahamagarira abantu no kuvuza impundu, n’amajwi y’amahembe. Bibiliya itubwira ko abatambyi nabo bahimbaje Imana n’amajwi arenga (2 Ngoma 20.19) ( Ezira 3.11-13). Zirikana: Ineza Imana itugirira ntabwo twashobora kuyihishira. Indir. 105 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 15 Kamena

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN