Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 24 Ukwezi kwa mbere Amosi 3.1-15 Ikib.4

January 24, 2024 - January 25, 2024

Nimwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi… (2): Ni iby’ingenzi kumenya ko ababwirwa hano ari Isirayeli na Yudaya, nk’umuryango umwe Imana yavanye muri Egiputa. Kwigabanya mo kabiri k’ubwami bwabo ntabwo bibatandukanya imbere y’Imana. Kumenywa n’Imana bisobanura gutoranywa, cyangwa guhamagarirwa kugirana ubusabane n’Imana (Zab.1.6). Umwihariko bafite ku Mana, ntabwo ari kintu gishya, ahubwo ni igitekerezo cyabayeho mubihe bya kera (Kuva 19.5-6); (Guteg.4.20). Gusa umuhanuzi Amosi arahamya ko uko uwo mwihariko w’Abayisirayeli ku Mana utabaha uburenganzira bwo gukora ibyaha, ahubwo bazahanwa (2). Isirayeli yacumuye ku Mana kugeza ubwo n’abanyamahanga bumvishe gukiranirwa kwabo (9-10). Muri kino gihe hari abantu bigisha ko Yesu yishyuye ibyaha byose, bityo ko bababaho ubuzima bukora ibyaha kandi ntibabibarweho. Nyamara Imana ivuga ko abo ikunda ibacyaha ikabahana (Ibyah.3.19). Icyifuzo: Sengera abayobozi b’amatorero dusengeramo bamenye ko Imana atari Imana y’imivurungano.

Details

Start:
January 24, 2024
End:
January 25, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN