
- This event has passed.
Kuwa gatatu 23 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 16.1-22
Ikib.6
Abonayo umugore wa maraya yinjira iwe (1): Ingeso ya Samusoni yo gukunda abagore b’Abafilisitiya, yabaye ikiraro cyo gutuma abanzi be babona uko bamurwanya. Gaza naho yabanye na maraya, gusa nabwo Imana yarahamukuye (3). Ageze i Soreki yabengutse undi mugore wa 3 witwaga Delila. Abakristo bamwe bagushwa n’icyaha cy’ubusambanyi ndetse n’ingo nyinshi zirasenyuka ariko bakanga kuva ku ngeso mbi y’ubusambanyi. Umuhende ubwenge umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva (5a): Uyu mugore Delila nyuma yo kumutitiriza cyane, Samusoni, yamennye ibanga ry’ubunaziri, Delila yihutiye kumwogosha asinzirira ku bibero bye, Abafilisitiya baje basanga Samusoni imbaraga zamuvuyemo, bamunogoramo amaso bamuhindura umusyi w’ingano(21). Abakozi b’Imana bagomba kwirinda icyaha n’igisa nacyo cyose kuko gituma bahinduka. Imbuzi: Hagarara ku ibanga Imana yakubikije Satani atazarikwiba, akakunyaga.