Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 23 Ukwezi kwa kabiri Yohana 11.46-57 Ikib.3,7

February 23, 2024 - February 24, 2024

--Babonye icyo akoze baramwizera (45): Igitangaza cyo kuzura Lazaro cyatumye benshi mu Bayuda bizera Yesu, ariko hari abashishikajwe gusa no kujyana iyo nkuru ku Bafarisayo n’Abatambyi bakuru (45-46), ndetse abo batambyi bakuru n’Abafarisayo bahise babigira urubanza. Nuko batangira kwibaza uko bamugenza ngo abantu badakomeza kumwizera bikazatuma Abaroma barimbura umurwa wabo n’ubwoko bwabo (47-48). Ibyo Yesu yakoraga byose byari ku bw’ineza y’abantu bose. Biratangaje kumva atarakunzwe n’abantu bose, bamwe bakamurwanya, ndetse bakajya inama yo kumwica (53-57). Umugambi wo kwica Yesu ntiwahiriye ba nyirawo kubera ko igihe cyabyo cyari kitarasohora. Nugira ibyo uhura na byo bikurwanya, ujye wibuka ko hari Imana ibirusha imbaraga, maze wiringire gutabarwa na Yo (Yer.33:3). Zirikana: Nta gishobora kukugeraho Imana itacyemeye, kandi nabwo ikomeza kubana nawe ikagutabara. Indir. 113 Gushimisha.

Details

Start:
February 23, 2024
End:
February 24, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN