Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 21 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 13.1-14 Ikib.3

June 21, 2024 - June 22, 2024

Dore ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu (1): Pawulo niwe watangiye itorero ry’i Korinto (Ibyak.18:11), yabasuye bwa kabiri hagati y’urwandiko rwe rwa mbere n’urwa kabiri. Itorero ry’i Korinto ryavunnye Pawulo cyane kuko bamushakiragaho ibimenyetso byerekana ko yatumwe na Kristo (3), Pawulo ntabwo yacitse intege ngo abareke. Pawulo ashoje iyi baruwa abateguza ko azabasura bwa gatatu, ariko abasaba kwisuzuma ubwabo mbere yuko ajyayo (5). Nkuko yabibabwiye kuva kera (1-2), bigaragara ko yabihanganiye bihagije, akabaha igihe gihagije ndetse n’inyigisho kugira ngo babe bakwihana. Akenshi natwe hari igihe Satani ajya aduheza mu butware bwe bw’icyaha, akatubuza kwisuzuma ngo twihane ubundi dukure mu gakiza. Imbuzi: Dufate umwanya wo kwisuzuma, dukingurire Imana imitima yacu, kugira ngo tugirirwe ubuntu bwo kwihangana mu murimo wayo. Indir. 90 Agakiza.

Details

Start:
June 21, 2024
End:
June 22, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN