Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 21 Ukwezi kwa kabiri Yohana 11.17-27 Ikib.1,2

February 21, 2024 - February 22, 2024

Iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye (21-22): Amagambo ya Marita arumvikanamo kumva ko ibintu byarangiye, musaza we yamaze kubakurwamo. Nta wamurenganya kandi kuko kuba wari umunsi wa kane, nta kindi yari gutekereza. Ni nk’aho yakabwiye Yesu ati “waratinze icyo wari gukora igihe cyacyo cyararenze”. Yesu amubwiye ko musaza we azazuka, Marita yatangiye kubiganisha mu gihe cy’umuzuko wo ku munsi w’imperuka (23-24). Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho (25): Marita hamwe n’abandi bari bakurikiye icyo kiganiro cya Yesu na Marita bari bakeneye gusobanukirwa ko uwo bari kumwe yari afite ubutware no ku rupfu, kandi ko yashoboraga no kuzura Lazaro. Zirikana: Imana dusenga irashoboye ku buryo nta bibazo twagira itabonera ibisubizo, ikidukwiriye ni ukuyemerera ikatwiyegereza (Yer.29.11; 31.3).

Details

Start:
February 21, 2024
End:
February 22, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN