Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Kuwa gatatu 20 Ukwezi kwa munani Yobu 2.1-13

Ukwezi kwa munani Taliki 20

Ikib.3

Nubwo wanteye kumugirira nabi muhoye ubusa (3): Satani ntajya yemera gutsindwa, arakomeza agahanyanyaza. Kwizera kwa Yobu ni ishusho ya Yesu, abakristo twese twari dukwiriye kwigana. Nk’uko intumwa zihakanye Yesu wazitoranyirije, niko Yobu nawe yihakanywe n’umugore yishakiye. Iki ni ikigeragezo kiri ku bantu benshi muri iki gihe tugezemo (Mat.10.36). Umuntu ashobora kugurisha ibyo atunze akivuza (4): Satani ajya ateza indwara zidakira kugira ngo abone uko akenesha abizera, abandi abone uko abateza kurambirwa (9), nyamara umurwayi wizera agumana ibyiringiro. Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza (11): baramubonye bamarana iminsi 7, ntaho tubona y’uko iyo minsi bayimaze basenga, ahubwo bashobora kuba bari bumiwe (13). Birashoboka ko bumiwe kubera ko babonye ububabare budasanzwe Yobu yarafite. Hariho igihe umuntu ageragezwa tukabura amagambo yo kumukomeza, tukabiharira Imana. Ikibazo: Hari ibyakubayeho nk’ibi ukabura icyo ubwira uwo usuye ? haba hari abagusuye mukarebana gusa ? bitangemo ubuhamya. Indir 277 Gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 20

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN