
- This event has passed.
Kuwa gatatu 19 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 12.1-13 Ikib.1
Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya Gatatu (2): Pawulo yagize iri yerekwa imyaka cumi nine mbere yuko abivuga muri icyi gice abyandika mw’ibaruwa yandikiraga Abakorinto, ibi byerekana guca bugufi yarafite. Pawulo yagiriwe ubuntu bwo guhishurirwa ibikomeye cyane (7), nubwo Imana ifite ububasha bwose, yahisemo kutamukiza ikigeragezo cyo kubabazwa n’umubiri (7-9). Ibi byari kugira ngo asobanukirwe ko ubuntu bw’Imana bumuhagije, yakira igishakwe cyangwa atanagikize. Imana niyo yaremye byose, kandi niyo igenga byose. Mbese ujya unyurwa n’ubuntu bw’Imana kabone n’ubwo ibibazo byaba bitarakurwaho? ---Kuko iyo mbaye umunyantege nke, ariko ndushaho kugira imbaraga (10b): Abantu bamwe bajya bibwira ko gukomera guterwa n’uko bikomeje ubwabo, bakirata ibyo kwiratwa bafite, nyamara icyo umuntu akwiriye gukora ni kuvuga gukomera kw’Imana gusa. Icyifuzo: Sengera abakozi b’Imana kugira ngo barusheho kwicisha bugufi. Indir. 8 Gushimisha.