Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 18 Ukwezi kwa gatandatu Abacamanza 9.22-41

Taliki 18 Gicurasi

Qn. 7

Ikib.7 Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya ateranya Abimeleki n’ab’i Shekemu (23): Igitekerezo cy’umwuka mubi uvuye ku Mana, ntabwo ari gishya mu isezerano rya Kera. Ahubwo ni gikuru cyane uhereye mu gitabo cya Yobu (1.12). Bitandukanye n’inkuru ya Yobu, Sawuli we yuzuye umwuka mubi uvuye ku Uwiteka nyuma yo gutakaza Umwuka w’Imana (1 Sam.16.14; 18.10). Ubutware bwa Abimeleki yabonye nyuma yo kwica bene se, ntabwo bwaramye, imyaka itatu yari yatakarijwe icyizere (22). Ibintu bitarimo Imana naho byaba bisa neza ntabwo birama. Abimeleki ninde, kandi Shekemu ninde icyatuma tumukorera? (28): Birashoboka ko Gali mwene Ebedi yari umunyakanani kubera ko yakanguriraga abantu gukorera Hamori, se wa Shekemu. Hamori niwe wari waragurishije isambu ye kwa Yakobo (Itang. 33.18-19). Abahanga bavuga ko Gali yashoboye gufunga imihanda y’ubucuruzi, imisoro irabura, ubuzima burahenda, bituma abaturage b’Ishekemu bigomeka ku butware bwa Abimeleki. Zirikana: Umwami Yesu niwe utanga igikundiro akatwemeza abantu amaze kutwemera.

Details

Date:
Taliki 18 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN