
- This event has passed.
Kuwa gatatu 17 Ukwezi kwa mbere Yohana 6.1-15 Ikib.2
Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri (9): Iminsi ya pasika yegereje, Yesu yagiye i Tiberiya gusenga, hanyuma abantu benshi baramukurikira kuko bari babonye ibitangaza akora (2,10), abari bahari uwo munsi barenga 5000 habazwe abagabo gusa kandi amafunguro ntiyari ahagije (9-10). Nubwo abigishwa bari kumwe na Yesu,ndetse bari barabonye ibitangaza akora (5.8-9), bagize gushindikanya ku byokurya byahaza abo bantu. Dukwiriye kumenya ko Imana yacu idakeneye byinshi, cyangwa ubufasha ubwo aribwo bwose, ahubwo mu nzira zose ibasha guhaza.“Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi” (14): Nyuma yo gufungura, abari bahari bibutse ubuhanuzi bwo mu byanditswe buvuga kuza kwa Mesiya, maze amaso yabo arahweza bamenya ko uwo umuhanuzi Mose yavuze ariwe bari kumwe (Gut.18.15). Mwene Data usomye iri jambo uyu munsi ujye uzirikana ko ibidashobokera abantu ku Mana birashoboka (Luka 18.27). Indir.114 Gushimisha.