
- This event has passed.
Kuwa gatatu 16 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 19.1-10
Ikib. 1, 6
“Mwahawe umwuka wera mutangiye kwizera?” (2): Igisubizo aba bigishwa Pawulo yasanze muri Efeso batanze cyerekana neza uwabigishije! Ntabwo twari twumva ko umwuka yaje kandi twabatijwe umubatizo wa Yohana. Umwigisha wageze muri Efeso afite icyo kibazo yari Apolo (Ibyak.18.24-25). Burya koko nkuko Yesu yabivuze nta mwigishwa uruta umwigisha (Luka 6.40). ubumenyi buke Apolo yari afite nibwo yahaye abo yigishije ndetse nabo babifata nk’ukuri. Kugira akarimi karyotse no kumenya gutondeka amagambo sicyo cyerekana umwigisha w’ukuri. Hari abantu benshi bizera inyigisho z’ubuyobe bitewe n’uko Umusomyi wa Bibiliya 2025 80 bakurikiye abigisha nabo bayobye. Umuhanuzi Hoseya yigeze guhanura ngo abantu bayobye bazize kutamenya (Hoseya 4.6). Kubura ubwenge ni kimwe mu bintu bizarimbuza abantu. Zirikana: Umwuka wera ntakorera ahantu hari ubuyobe, kabone nubwo hakorerwa ibitangaza bingana bite. Kuko Umwuka avuga kandi akora ibyo akuye kuri Yesu kandi Yesu ari Ijambo ry’Imana bityo rero ibyamaze gutandukira ijambo ry’ukuri ntibiva ku Mana (Yoh.16.13-15).