Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 14 Ukwezi kwa kabiri Yohana 9.24-34 Ikib.1

February 14, 2024 - February 15, 2024

--“Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.” (25): Kuri uyu muntu icy’ingenzi cyari impinduka yari yabaye ku buzima bwe, akaba areba kandi kuva yavuka bitari byarigeze bimubaho. Cyari igitangaza ku buzima bwe, kandi yahaga agaciro cyane uwari watumye areba, ku buryo atigeze azuyaza mu kumuhamya nubwo atari amuzi neza. …Iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse kandi ari we wampumuye (30): Ukuri niko kwashoboje uriya muntu guhangana n’abari bamuhagurukiye bamugisha impaka. Amagambo yavugaga yari afite imbaraga nubwo yayavugaga mu buryo bworoshye butari ubwa gihanga. Nuba uri mu kuri ntihazagire ugukangisha. Uzagume mu nzira ikwiriye, amaherezo abakurwanyaga bazakugarukira (Yer.15:19c). Ikibazo: Mbese wowe iyo uhuye n’abakurwanya, uguma mu kuri nubwo wakuzira, cyangwa hari aho ugera ukadohoka? Ujye ukomeza ubutwari ntugacogore! Indir. 409 Gushimisha.

Details

Start:
February 14, 2024
End:
February 15, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN