
- This event has passed.
Kuwa gatatu 13 Ukwezi kwa munani Matayo 22.1-14
Ikib.1,2
Atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza (3): Yesu yaciye uyu mugani ashaka kuvuga ko abakagombye kugandukira Imana (Abatambyi) atari bo bayigandukiye. Abatumirwa ba mbere (8), ntabwo bari barimitse Imana mu mitima yabo. Ahubwo bari bariyimitse bo ubwabo, bakumva bigenga, bagombaga gukora ibyo bishakiye. Kugandukira Imana bivuze kwemera Umwami Yesu, tukareka inzira zacu, tukagendera mu nzira atuyoboye. Mbese ubwo butumire twebwe twarabwitabiriye? Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye Umwenda w’ubukwe (11): Kwambara umwenda w’ubukwe (11-14), nukwemera ko turi abanyabyaha, tukemera kwakira Yesu, kugira ngo tugirwe abera. Abizera bazambikwa Imyenda yera Yesu nagaruka kwima ingoma (Ibyah.3.5). Icyifuzo: Ndakwifuriza Kuzaba muri ibyo birori wambaye uwo mwenda wera.