Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 12 Ukwezi kwa gatandatu Zaburi 71.1-13 Ikib.3

June 12, 2024 - June 13, 2024

Kubwo gukiranuka kwawe unkize untabare, untegere ugutwi (2): Mu mibabaro ye, uyu munyezaburi ntiyishingikiriza ku gukiranuka kwe, ngo abe ariko yirata yibwira ko ariko kwatuma yumvirwa n’Imana; ntabwo ashaka gusa na wa mufarisayo wasenze ati” Mana ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi, n’abakiranirwa, n’abasambanyi, cyangwa se ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. Muminsi irindwi yose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mubyo nungutse byose (Luka 18.11-12). Ahubwo uyu munyezaburi we yishingikiriza ku mbabazi z’Imana no gukiranuka kwayo. Ndi ishyano ritangaza benshi ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye (7): Imibabaro y’umunyezaburi ituma abantu benshi bamureba bagatangara bakamuvugaho byinshi uko bashaka. Icyiza kuri we ni uko ibyo byose ntacyo bimubwiye, ntibimukura ku Mana icy’ingenzi kuri we ni ukwikomeza ku Mana. Ni byiza kwita kubyo Imana ituvugaho aho kwita ku magambo y’urucantege abantu bakuvugaho. Indir. 107 Gushimisha.

Details

Start:
June 12, 2024
End:
June 13, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN