
- This event has passed.
Kuwa gatatu 11 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 12.1-11
Ikib.1,3
Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana (5): Intumwa n’abizera bakomeje gutotezwa ariko ntibigeze bacika intege. Nyuma yo kwicisha Yakobo inkota, Herode yarindishije Petero abasirikare ategereje urupfu (1-4). Itorero ryakomeje gutitiriza rimusabira. Gusenga no gusoma ijambo ry’Imana byaranze Itorero rya mbere nibyo byatumye rigira imbaraga ndetse rishobora no kugera kure. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro iyo abikoranye umwete (Yak.5.16b). Noneho menye ko Umwami Imana yatumye marayika wayo (11a): Petero wari urinzwe n’abasirikare impande zose, aboshywe n’iminyururu, ubwo marayika yamugeragaho, abasirikare ntibabimenye, ndetse n’iminyururu yaradohotse. Ibi bigaragaza imbaraga z’Imana. Iyo Imana yakinguye ntawe ukinga, kandi iyo yakinze ntawe ukingura (Ibyah.3.7). Zirikana: Imana izi imibereho yawe yose, kandi mu bibazo byawe ihora yiteguye kugutabara. Indir.70 Agakiza.