
- This event has passed.
Kuwa gatatu 10 Ukwezi kwa mbere Yohana 4.1-14 Ikib.2
Nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo (10): Umusamariyakazi wari uje kuvoma yahagaritse ibyari bimuzanye agira amatsiko n’inyota byo kumenya Yesu uwo ariwe n’impamvu atinyuka gusaba amazi Umusamariyakazi. Ibyo byatewe nuko Abayuda banenaga Abasamariya (9). Mu gisubizo ahawe, Yesu niwe mazi! Ibintu byari bigoranye cyane kubyumva kuri uwo musamariya, ufite amazi y’ubugingo ari ku iriba ntakivomesho afite, kandi afite inyota (7). Ariko Yesu icyo yashakaga kumubwira ni impano y’agakiza gatangwa n’Imana(Ef.2.7-8). Igihe umwana w’Imana yari mu isi yari yambaye umubiri, ibyo byatumaga asonza nk’abandi, akagira inyota, akababara ndetse n’urupfu rwamugezeho (Mat.21.18). Rimwe na rimwe hari igihe tureba Yesu tukamuha imbaraga nk’izabantu gusa, ariko Yesu ni Imana yuzuye, umubonye aba abonye Data wa twese (Yoh.14.9). Kubera urukundo Yesu adukunda yicishije bugufi, yemera kuza mu isi apfa kubwacu. Zirikana: Unywa amazi nzamuha ntazagira inyota iteka ryose(14). Indir. 64 Gushimisha.