Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

URWANDIKO RWA MBERE PAWULO YANDIKIYE ABATESALONIKE

October 23, 2024

Uru rwandiko Pawulo yarwandikiye Abatesalonike nko mu myaka 50 nyuma yo kuvuka kwa Yesu, kandi umenya ari rwo rwanditswe mbere mu zo dufite mu isezerano rishya. Pawulo ni we watangiye itorero ry’i Tesalonike (Ibyak.17.1-9), ari wo murwa mukuru w’intara ya Makedoniya, mu Majyaruguru y’u Bugereki bw’ubu. Pawulo yamaze i Tesalonike ibyumweru bike gusa, maze Abayuda baramwirukana. Nyuma yoherejeyo Timoteyo ngo abakomeze, kandi azanamuzanire inkuru zabo. Inkuru Timoteyo yazanye zabaye nziza, uretse itotezwa ryabakorerwaga, no kuba bamwe mu bizera bari bafite ikibazo kibakomereye cy’uburyo abazapfa Yesu ataragaruka bazamera. Pawulo yabandikiye abakomeza, abahugura, kandi asubiza n’ibibazo byabo. Ibirimo: 1. Indamutso no gushima. 2.1-16: Umurimo Pawulo yahawe muri bo. 2.17-3.13: Inkuru za Pawulo. 4.1-12: Ibyo kwera no gufatanya bya kivandimwe. 4.13: Gusezera.

Ikib.1,3

Pawulo na Siluwano na Timoteyo turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike (1): Nubwo Pawulo yari umuntu utangaje n’intumwa y’Imana, ariko mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa ntabwo yakoraga wenyine, yafatanyaga n’abandi mu murimo w’Imana. Ibi bigaragaza uburyo abagize Itorero ry’Imana bakwiriye guhuza imbaraga n’ubushobozi mu gukora umurimo w’Imana, no gufasha abandi mu nzira y’agakiza. Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n’Umwami wacu (6): Pawulo wari umunyabyaha, nyuma yo guhinduka kwe atewe ishema no guhindurira abandi kuri Kristo Yesu. Pawulo yashimye Imana kubw’Itorero ry’Abatesalonike biyemeje kureka gukurikira ibingirwamana (9), ahubwo bagakurikira Uwiteka binyuze mu butumwa bwiza babwirijwe. Pawulo ntiyigeze agira ipfunwe ry’abagana inzira ajyamo kuko azi neza ko yahisemo neza, ndetse afite umurava wo gushishikariza abandi gukurikira iyi nzira y’agakiza (1Kor.11.1). Ikibazo: Mbese ujya ushyira imbaraga mu gufatanya n’abandi muri uyu murimo w’ivugabutumwa? Indir. 190 Gushimisha.

Details

Date:
October 23, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN