Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 9 Ukwezi kwa mbere Yohana 3.22-36 Ikib.2,6

January 9, 2024 - January 10, 2024

Si jye Kristo ahubwo natumwe kumubanziriza (28): Imana yatoranyije Yohana kubanziriza Yesu ngo amatunganyirize inzira, Yohana asobanura neza uwo ari we, ko atariwe Kristo. Umurimo wa Yohana ni ukabanziriza Yesu Kristo. Avuga ko we acishijwe bugufi cyane, Kristo agashyirwa hejuru (30). Hari igihe abantu bahabwa imirimo nyuma bagashaka kuba hejuru y’uwayibahaye. Hari ibihamya Yohana agaragaza byerekana ko Yesu amurusha isumbwe: 1. Yerekana ko Yesu yavuye mu ijuru (31), 2. Yerekana ko ibyo Yesu avuga n’ibyo akora atabikomora ahandi hantu cyangwa k’umuntu ahubwo abikomora ku Mana (34), 3. Ibyo Yesu avuga byose bihura n’ibyo Imana ishaka (35). 4. Yesu afite ubutware n’ubushobozi bwo kuzajyana abamwizeye akazabaha ubugingo bw’iteka (36). Zirikana: Birakwiye ko Yesu ashyirwa hejuru mu buzima bwacu, akaba ariwe ugaragara kuruta uko twagaragara, kuko utumvira uwo mwana ntazabona ubugingo (36). Indir. 362 Gushimisha.

Details

Start:
January 9, 2024
End:
January 10, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN