Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 6 Ukwezi kwa kabiri Yohana 7.37-52 Ikib.2,5

February 6, 2024 - February 7, 2024

--Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe (37): Ahandi dusanga amagambo ameze nk’ayo ni muri Yohana 4.10. Yesu avuga ayo magambo yerekezaga ku Mwuka Wera nk’uko Yohana yabisobanuye ku murongo wa 39. Yohana agaragaza neza ko ayo mazi azabonwa n’uwizeye Yesu wenyine, kuko Umwuka Wera adashobora kwinjira no gukorera mu buzima bw’umuntu utarizera Yesu. Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” (46): Abasirikare bari batumwe gufata Yesu bumvise uko avuga bituma bagenda batamujyanye. Nikodemo na we agomba kuba yarahinduwe n’ikiganiro yagiranye na Yesu, none asigaye amuvuganira (3.1-2). Abizeye uwo Umwami Yesu tukaba tumwitirirwa turagomba kumera no kuvuga nka we (46). Ibyo ntibyashoboka hatabayemo komatana no kugendana na Yesu umunsi ku wundi. Gusenga: Mana Data, mpa umutima wumvira n’ubwenge bwo gukora umurimo wawe. Indir.188 Gushimisha

Details

Start:
February 6, 2024
End:
February 7, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN