Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 5 Ukwezi kwa munani Matayo 19.23-30

Ukwezi kwa munani Taliki 5

Ikib.1

Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka (26): Amagambo makuru ari muri iri jambo ryavuzwe na Yesu ni abiri: 1) Ntibishobokera abantu: Mu bisanzwe ikiremwa muntu uretse no kujya mu ijuru nta n’ikindi kintu umuntu yakwishoboza adafashijwe na Yesu (Yoh.15.5). Hariho abantu bitwara nk’aho ibyo bagezeho byose byatewe n’umuhate wabo cyangwa ubwenge bwabo, bakibagirwa uruhare rw’Imana (Gut.8.12-14). 2) Ku Mana byose birashoboka: Umuhanuzi Yeremiya ahamya neza ko nta kintu kinanira Imana (Yer.32.27). Yesu Kristo aturegera muri byose, n’igihe tubona bidashoboka Kristo niwe udutsindira intambara, akadukiza indwara, akatubabarira ibyaha ndetse yaduteguriye n’aho tuzaba iteka ryose (Yoh.14.1- 3). Icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge,... (24): Yesu yatanze ikigereranyo kidashoboka, kubera ko nubundi ntibishoboka ko umuntu wizeye gukiranuka kuvuye mu bubasha bwe yakizwa. Ntabwo byoroshye ko umukire w’umunyabyaha cyangwa umukene w’umunyabyaha binjira mu bwami bw’Imana. Zirikana: Abamwemeye bose [abakire n’abakene] bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yoh.1.12). Indir. 190 Gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 5

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN