
- This event has passed.
Kuwa kabiri 4 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 5.14-6.1-11 Ikib.4
Nihagira umuntu ucumura agakora icyaha atacyitumye mu byera by’Uwiteka akwiriye gutanga (14): Iki ni icyaha cy’amahugu ku Mana! Hari ibitambo n’amaturo byagombaga gutangwa mu gihe cyagenwe, uwirengagizaga cyangwa akibagirwa kubitanga yagibwagaho n’urubanza, kandi akaba agomba kubyihana. Nihagira umuntu ukora icyaha agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we (21): Umuntu ashobora kwihakana ibyo undi yamubikije, ashobora kwihakana amasezerano cyangwa agakoresha ubushobozi afite akihesha iby’abandi. Abakora ibyo isi ibita inyaryenge ariko Imana yo ibashyira mu mubare w’abanyabyaha bariho urubanza. Bagomba gusubiza ibyo bambuye ndetse bongeyeho n’inyungu (24), kandi bakazana n’igitambo batambira Imana, kuko nayo baba bayicumuyeho (25). Gusenga: Mwami Mana turagusabye ngo uregere abanyanengenke, kandi abanyembaraga ubahe Umutima wuzuye urukundo. Indir.4 Agakiza.