Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 3 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 9.1-9

Taliki 3 Kamena

INCAMAKE Y’IBYAKOZWE N’INTUMWA

INCAMAKE Y’IGITABO CY’IBYAKOZWE N’INTUMWA Umwanditsi w’iki gitabo ni umuganga Luka (Kol.4.14). Yagendanaga na Pawulo ingendo nyinshi. Muri iki gitabo, aho dusoma ngo “twebwe”, ni ukuvuga ko yari kumwe na Pawulo icyo gihe (16.10). Iki gitabo kidutekerereza ibyerekeye ishingwa ry’itorero rya Kristo ku munsi wa Pentekote, ubwo Imana yohererezaga abayo Umwuka Wera wabasezeranyijwe. Kitubwira na byinshi byabaye ku bakristo ba mbere, uburyo bakwije Ubutumwa bwiza i Yerusalemu n’i Yudaya, n’i Samariya (1.8); nyuma bakabugeza muri Asiya, i Bugiriki, muri Afurika, ndetse n’i Roma. Iki gitabo, ushatse wacyita “Ibyakozwe n’Umwuka Wera”. Usomye umurongo wa 31 w’igice cya 28, urasanga ari igitabo kituzuye. Ni nk’aho wasiga urwandiko utarwujuje, ukaba uteze kuzarwongeraho ibindi. Kuki se? Impamvu ni uko Umwuka Wera agikora na bugingo n’ubu. Ng’ibi ibikubiye muri iki gitabo: 1.1-11: Ukuzamuka kwa Yesu. 1.12-8.1: Kuvuga ubutumwa bwiza i Yerusalemu. 8.2-12.15: Kubuvuga i Yudaya n’i Samariya, buvugwa cyane cyane na Petero.13.1-28.31. Kubuvuga mu bihugu by’abanyamahanga, buvugwa cyane cyane na Pawulo. Ikib.1,3 Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa (1): Sawuli warenganyaga abayobotse Yesu ntiyabikoraga wenyine ahubwo yafatanyaga n’abayobozi b’idini y’abayuda (1,2). Ibi babikoraga bibwira ko barimo kurwana ishyaka ry’umurimo w’Imana (3.6). Iyo hatabayeho kugisha Imana inama no kwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera, abakozi b’Imana bashobora gukora ibinyuranye n’ubushake bwayo. Ese wowe mubyo ukora ujya ugira umwanya wo kubanza kubaza Imana? “Sawuli,Sawuli, undenganyiriza iki “? (4): Umucyo watunguye Sawuli ndetse n’ijwi yumvise, ni ikimenyetso cy’uko yahuye na Kristo wazutse. Kurenganya Itorero ni ukurenganya Kristo kuko Itorero ari umubiri we (1Kor.12.27). Kuba uri urugingo rw’umubiri wa Kristo, bikwiye gutuma urushaho gukora ibyo Imana ishaka kandi ishima. Icyifuzo: Sengera abakristo bari mu bihe byo gutotezwa hirya no hino ku isi. Indir.386 Gushimisha.

Ikib.1,3

But Saul, still breathing threats and murder against the disciples of the LORD, went to the high priest (1): Saul who was persecuting the disciples of Jesus was not doing it all alone, but was supported by the leaders of Judaism (1, 2). In all they did, they thought they were proponents of God’s service (3.6). Without consulting God or seeking the leading of the Holy Spirit, the people of God may take the wrong direction, and thus moving away from God’s will. Do you ever take some time to ask God for counsel before doing anything? And falling on the ground he heard a voice saying to him, “Saul, Saul, why are you persecuting me? (4): The light that suddenly shone upon Saul and the voice he heard; were proof that he really had met the resurrected Christ. Persecuting the Church is persecuting Christ because the Church is his body (1 Cor. 12.27). As a member of Christ’s body, you should earnestly do God’s will. Prayer Request: Pray for Christians all over the earth, who might be undergoing persecution. Song 386 (Praises).

Details

Date:
Taliki 3 Kamena

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN