Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 30 Ukwezi kwa mbere Amosi 8.1-14 Ikib.5,6

January 30, 2024 - January 31, 2024

…“Mbonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi” (2): Uwiteka agereranye igihe Abisirayeli barimo n’imbuto zeze mu gihe cyi mpeshyi. Imbuto zo muki zibaho igihe gito zikajugunywa, ntamumaro zagirira abazifite. Ntampamvu nimwe Abisirayeli bari bafite yatuma bahuguza abakene n’abatishoboye kugeza n’ubwo bakoze ubujura bwo kwica iminzani bapimisha bagura imyaka y’abakene (4-5). Imana ntabwo yemera akarengane ako ariko kose, inahora yiteguye kurokora abarengana (Yobu 36.15). …Nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi,.. (11): Abantu benshi batekereza ko inzara mbi cyane ari inzara y'ibyokurya cyangwa kunywa, Abisirayeli bibukijwe ko inzara mbi ari inzara yo gushaka kumva ijambo ry’Imana ntibaribone. Hari igihe abantu bajya kure y’Imana, bikagera ku rwego rwuko bakwisanga ahantu batagira inyota yo kumva ijambo ry’Imana, nyamara suko baba batarikeneye ahubwo imitima yabo iba yarabaye akahebwe (Rom.1.28). Zirikana: Ubushobozi bwo kumva ijambo ry’Imana ni impano iva ku Mana kandi siyo gusuzugurwa. Indir. 290 Gushimisha.

Details

Start:
January 30, 2024
End:
January 31, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN