
- This event has passed.
Kuwa kabiri 29 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 19.16-30
Ikib.3
Nta muntu wanyakiriye ngo anjyane iwe (18): Umulewi wanze gucumbika mu banyamahanga yabuze icumbi aho yitaga muri bene wabo. Mu bintu bibabaza cyane ni ukubura umuntu mugihe umukeneye. Ugasanga abo mutavukana, mudasengana barakwanze ndetse n’abo musengana cyangwa muvukana nabo babaye rubanda mugihe ubakeneye. Umwami wacu we ni umufasha utajya abura kuboneka mu makuba yacu (Zab.46.2). Nubwo bene icyo gihugu bari abanyarugomo rukomeye hari umusaza wahasuhukiye w’umunyarugwiro niwe washoboye gucumbikira uwo Mulewi wari uvuye gucyura umugore we (20). Imana ishimwe ko ijya idushakira umuntu mugihe tumukeneye. Haza abanyamudugudu b’ibigoryi (22b): Abagabo b’ibigoryi baboneka henshi muri Bibiliya n’i Sodomu na Gomora barahagaragaye (Itang.19.5; 1 Abami 21.23). Ndetse no mu isezerano rishya, bari bahari, biranashoboka ko n’uyu munsi bahari. twirinde kuba umwe muribo. Gusenga: Mwami Mana idukunda ikatwitaho, rushaho kutwegera no kudufasha mu bihe bigoye.