
- This event has passed.
Kuwa kabiri 28 Ukwezi kwa gatanu Yesaya 66.12-24 Ikib.2
Muteranye amahanga yose n'indimi zitari zimwe kugira ngo babone ubwiza bwanjye (18): Imana ikorera kuri gahunda kandi ntirobanura ku butoni (Rom.2.11). Ku iherezo ry'amateka, ni ukuvuga ku Ngoma y'ubwami bwa Mesiya, Imana izarema ijuru rishya n'isi nshya, kuko hazabaho n’ubwami bushya (Ibyah.21.1), abizera bose bazabana n’Imana ubuziraherezo (1 Tes.4:17). Ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko Imana yohereje Yesu agapfa mu cyimbo cyacu, kugira ngo hatagira n’umwe mu bamwizera urimbuka (Yoh 3.16). Imana ntishaka cyangwa ngo yifuze kohereza umuntu uwo ari we wese ikuzimu, ahubwo ishaka yuko bose bakizwa. (2 Pet.3.9). Abazajya ikuzimu bazabiterwa no kwanga agakiza k'Imana twahawe ku buntu (Rom.1.16; 2.10). Abamaze gukizwa dufite inshingano yo gushakisha abazimiye, no kubaburira ngo bakizwe. Ni yo ntego yacu kugira ngo abantu bose bazarokoke urubanza rw'Imana (Ibyah.20.13-15). Ikibazo : Mbese izina ryawe ryaba riri ku rutonde rw’abakijijwe? indir. 271 Gushimisha.