Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 27 Ukwezi kwa kabiri Yesaya 41.17-29 Ikib.2,5

February 27, 2024 - February 28, 2024

“Jyeweho Imana ya Isirayeli sinzabahana” (17): Hari impamvu nyinshi zifatika zituma Uwiteka ari uwo gushimwa. Afite ku mutima abatindi n’abakene. Amazi ni isôko y’ubuzima. Imana irabasezeranya kuzabaha amazi menshi. Ntibazabona amazi gusa, ahubwo bazabona n’ubukire buvuye ku bimera (19). Ibi si ubwa mbere yaba ibikoze. No mu butayu yahaye ubwoko bwayo amazi na manu, bibakiza inyota n’inzara. Natwe kandi yaduhaye Yesu ari we sôko y’amazi n’umutsima w’ubugingo. Ibi kubizirikana bituma tumenya tudashidikanya ko ibyo n’ubu akibikora. Niba wumva wumye kandi ushonje muri kino gihe, sanga Yesu aguhembure (Yes.55.1-4). Dore nta cyo muri cyo, kandi nta n’icyo mwakora (24): Abisirayeli bari bazengurutswe n’abanyamahanga bibwiraga ko bafite imana zitanga ubukire zikanabatsindira abanzi. Uwiteka yavuze ko ibyo bigirwamana nta cyo biri cyo, ndetse agaya n’ababiyoboka. Muri iki gihe ibigirwamana nk’ibyo ni byinshi, kandi bifite abayoboke benshi. Inama: Usabe Imana ubwenge bwo kwirinda, hatazagira ikiguteranya n’Imana Isumba byose.

Details

Start:
February 27, 2024
End:
February 28, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN