
Kuwa kabiri 26 Ukwezi kwa munani Yobu 8.1-22
Qn. 3, 6
Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka (6): Biludadi na Elifazi umwuka ubayobora ni umwe (3-4,20), kuri Birudadi ibintu birasobanutse, urupfu rw’abana ba Yobu, kubura ubutunzi, no kurwara ni ingaruka z’ibyaha, ese koko nibyo? (1.5). Yabwiye Yobu ko amasengesho n’ibitambo bye byapfuye ubusa, (Yes. 1.15) yagize ati: Uba warabikoze cyera abana bataraba bakuru, cyangwa ukabikora bagitegura iminsi mikuru, erega n’amasengesho yawe ntawe yakiza utariyeza, ariko Yobu Imana iramwemera (Ezek.14.13-16). Umuntu atunga undi urutoki rumwe, izindi enye ariwe zireba. Elifazi, Biludadi na bamwe muri twe tuzi Imana nk’Umucamanza utabera (3) ariko iyo biba ari ukuri ntabwo yari kwemera yuko Yesu apfira twebwe abanyabyaha (Mat.27. 1-4). Nibyo koko Imana ntabwo ica urwa kibera ariko icisha imanza urukundo. n’ubwo Biludadi yashinjaga Yobu ariko Imana yamucishijemo umwuka wo gukomeza kwizera kwa Yobu (20). Imbuzi: Uwiteka ari kumwe n'abamwambaza, bakamuba hafi (2 Ngoma 15.2). Indir. 415 Gushimisha.