
- This event has passed.
Kuwa kabiri 25 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 13.1-28 Ikib.3
Uwo muze uzaba ari ibibembe (3): Umutambyi ni we wari ushinzwe kureba niba umuntu afite ibibembe cyangwa ari indi ndwara yo ku mubiri. Hari indwara nyinshi zashoboraga gusa n’ibibembe nko kugira ibikoko ku mubiri (7), kugira ibisebe bigaragaza inyama (14), inkovu yatewe n’ikibyimba ariko igasigaramo igisebe (19), cyangwa urubara rutewe n’ubushye (24). Ibyo byose byashoboraga gucika abantu ntibabitandukanye n’ibibembe, bityo bakarenganya umuntu cyangwa se akaba arwaye bakabyirengagiza, ubirwaye akanduza abandi. Imibereho myiza n’ubuzima by’abaturage wari umurimo w’abatambyi. Avuge ko uwafashwe n’uwo muze adahumanye (12): Bigaragara ko Imana yatanze ibimenyetso bidashidikanywa byerekana ko umuntu afite ibibembe kugira ngo abatambyi bajye bashobora gusuzuma neza abantu bafashwe n’igisa n’ibibembe. Inama: Uyu munsi abayobozi b’Itorero bagomba guhora bagira umwete wo kureberera ubuzima bwiza bw’abo bashinzwe. Indir. 263. Gushimisha.