
- This event has passed.
Kuwa kabiri 24 Ukwezi kwa gatandatu Abacamanza 13.1-25
Ikib.5
Ikib.5 Kandi niwe uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya (5): Abafilisitiya barenganyije Abisirayeli imyaka 40, mugihe cya Samusoni Abafilisitiya bari bamaze kuba ubwoko bukomeye kuburyo Abisirayeli bari bakeneye uwabatabara. Ntabwo Samusoni ariwe wavuzweho ibyo azakorera Imana n’Abantu ataravuka gusa, ahubwo dusanga ko na Yohana umubatiza nawe yavuzweho n’Imana mbere yo kuvuka (Luk.1.13-17). Umuhamagaro w’Umwami Yesu nawo wavuzweho mbere yo kuvuka kwe (Luk.1.31-33). Umuhanuzi Yeremiya we Imana yamubwiye ko yamumenye itari yamurema (Yer.1.5). Biranejeje kumenya ko Imana itumenya itari yanaturema ikadutegurira icyo twaje gukora mu isi. ...Umugore abyara umuhungu amwita Samusoni.. (24): Isezerano ry’Imana ntirihera, ibyo Uwiteka yari yarasezeranyije umugore w’ingumba utarigeze abyara byarasohoye yibaruka umwana w’umuhungu ndetse aba umunaziri w’Imana (5). Zirikana: Uwiteka asohoza amasezerano, icyo usabwa n’ugukomeza umwizeye. Indir. 15 Agakiza.