Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 23 Ukwezi kwa mbere Amosi 2.4-16 Ikib.2

January 23, 2024 - January 24, 2024

Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano (4): Umuhanuzi Amosi aravuga ko Imana izahagurukira guhana amahanga, abahora ibyaha byabo n’i Buyuda ntihazasigara. Mu gihe andi mahanga azahanwa azira ibyo bakoreye abandi bantu, Yudaya yo izahanwa izira ko yanze kumvira amategeko y’Imana; ahubwo bagakurikiza ba sekuruza babo kubeshya. Isirayeli nayo izahanwa kuko yigometse ku mategeko n’amateka y’Imana, cyane cyane bazahanwa kubera kutarengera abanyantege nke muri bo(6-8). Haranira kuba intugane muri byose. Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo (9): Byashoboka ko Abamori bari bakomeye kurusha andi mahanga yari abazengurutse, bityo muri iki gice bakaba ubwoko Imana yatsembye mu gihugu cya Kanani kugira ngo Abisirayeli babone aho batura. Nubwo Abamori bari bakomeye nk’imyela, ariko baratsinzwe (9). Zirikana: Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko (Rom 2.12). Indir. 192 Gushimisha.

Details

Start:
January 23, 2024
End:
January 24, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN