
- This event has passed.
Kuwa kabiri 22 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 15.1-20
Ikib.6
Ni ukuri nagize ngo waramuretse rwose (2): Wa mugore wa mbere Samusoni yabengutse ntabwo babanye kuko sebukwe yamushyingiye undi mugabo, bituma Samusoni afata icyemezo cyo kwihorera maze atwika ingano n’imyelayo akoresheje ingunzu yaziritseho umuriro (4-6). Ntabwo Samusoni ariwe wenyine wariganyijwe umugore, Yakobo nawe niko byagenze (Itang.29.25-27). Mugihe Samusoni yahisemo kurwana, Yakobo we yahisemo kwihangana. Ese iyo abantu baguhemukiye, ubyitwaramo gute? Abafilisitiya bahereko---batwika uwo mugore na se (6b): Abafilisitiya bamenye ko sebukwe wa Samusoni ariwe wabiteye bahise bamutwikana n’umukobwa we. Mu isi ya kera umuntu wateje ibyago abandi baramwicaga (Yona 1.12). Samusoni nawe amenyeko bishe sebukwe n’uwari umugore we yahise yica benshi muri bo. Abafilisitiya nabo bashatse kwihorera, ariko ntibabigeraho ahubwo Samusoni niwe wabishemo abantu 1000. Zirikana: Icyaha kitihanwe kigira ingaruka mbi mu isi no mu ijuru.