
- This event has passed.
Kuwa kabiri 20 Ukwezi kwa kabiri Yohana 11.1-16 Ikib.1,3
“Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura….”(11): Igihe cya Yesu cyo gutabara cyari kigeze. Yesu yagiye atungurana kenshi ugasanga akoze ibinyuranye n’ibyo abantu bari bamwitezeho. Tekereza nawe uburyo yari yitabajwe n’inshuti ze z’umwuhariko—Mariya na Marita, bamutumyeho kubera musaza wabo Lazaro wari urembye (3,5). Bagomba kuba baratunguwe kuko nyuma yo kumva ko arwaye, Yesu yasibiye kabiri aho yari ari. Tubona kandi ko Lazaro yaje gupfa Yesu atarahagera. Mbega akaga kuri bashiki be! Bagomba kuba baratakaje ibyiringiro. Yesu ni ko kuberurira ati Lazaro yarapfuye (14): Yesu yahamije ko Lazaro yapfuye ariko yiteguye kujya kwerekana ikindi gitangaza, ari cyo kuzura uwapfuye. Yimye amatwi abigishwa be bamucaga intege, ashyira imbere ibyahimbazaga izina ry’Imana, bigatuma n’Umwana w’Imana ahimbazwa (4). Gusenga: Mana, ujye unshoboza gukomeza kukwiringira no gutegereza gutabarwa na we mu gihe gikwiriye. Indir. 159 Gushimisha.