Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 2 Ukwezi kwa mbere Yohana 1.15-28 Ikib.1,2

January 2, 2024 - January 3, 2024

Kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo (17): Yesu uri muri twe yatuzaniye ubuntu n’ukuri. Umucyo wa Yesu watumye dusobanukirwa amategeko ya Mose, turushaho kuyuzuriza muri we, bitubera ubuntu bugeretse ku bundi. Yesu atubatura by’ukuri, aduha agakiza ku buntu (Yes.55.1-2;Yoh.18.36). Yatumye tubona Imana muri we, ibitarigeze bishoboka mbere (Kuva 33.20). Ndi ijwi ry’Urangururira mu butayu (23): Yohana yari asobanukiwe imbago z’umuhamagaro we. Ibyo yakoraga birimo no kubatiza, kwari ugutegura imitima y’abantu mbere yuko Kristo atangira umurimo. Nubwo yamurutaga ubukuru mu buryo bw’umubiri, ariko yari asobanukiwe ko uje ari Umwami. Bityo Yohana akaba adakwiye no gupfundura udushumi tw’inkweto za Yesu. Imbuzi: Imana niguha impano zo gukora umurimo wayo, uramenye ntizizatume wishyira hejuru, ngo ushake kwireshyeshya na Kristo waziguhaye, cyangwa n’abakuyobora mu Itorero. Indir. 121 Gushimisha.

Details

Start:
January 2, 2024
End:
January 3, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN