
- This event has passed.
Kuwa kabiri 1 Ukwezi kwa karindwi Hoseya 5.1-15
Ikib.2
Ikib.2 Efurayimu ndamuzi kandi Yakobo ntabasha kunyihisha (3): Ibyo abantu bakora biba bitwikuruwe mu maso y’Imana nk’ibyambaye ubusa. Ntaho umuntu yabasha kwihisha Imana kuko na Yona wagerageje kuyihunga ashaka kwanga ko imutuma ntibyamuhiriye (Yona 1.1-4). Umuhimbyi wa Zaburi yabivuze neza ko Imana iba hose (139.7-12). Efurayimu atwaza igitugu (11): Umuntu ugifite ibimutwaza igitugu ntashobora gukora ibyo Imana ishaka niyo mpamvu Yesu yazanywe no kutubohora ngo aduhe umudendezo. Kenshi ibitwaza umuntu igitugu, ni kamere ye ariko iyo kamere ntitugiraho ububasha iyo twahisemo kuyoborwa n’Umwuka Wera. Kuko nzamerera Efurayimu nk’intare n’inzu ya Yuda nk’umugunzu w’intare (14): Abisirayeli bamaze kwanga imiburo y’Imana yahisemo kubahagurukira ikabarwanya ikoreshe abami b’abanyamahanga ishaka ko nibabona ibyago bazayishaka hakiri kare. Zirikana: Umukristo ahora imbere y’Imana yaba ari mu mashimwe cyangwa mu byago. Indir. 174 Gushimisha.