
Kuwa kabiri 19 Ukwezi kwa munani Yobu 1.1-22
INTRODUCTION OF THE BOOK OF JOB
INCAMAKE Y’IGITABO CYA YOBU Iki gitabo gikubiyemo inkuru y’umuntu witwa Yobu, umunyabwenge w’umutunzi wubahaga Imana cyane. Yaba yarabayeho nko mu gihe cy’Aburahamu. Bamwe bavuga ko batazi uwanditse iki gitabo, ariko abandi bakavuga ko cyanditswe na Mose igihe yari Imidiyani, abandi bakemeza yuko cyanditswe na Yobu ubwe ahagana mu (950-900) mbere ya Yesu. Yobu yari umutunzi ukomeye, ariko yaje kwamburwa byose: ubutunzi bwe, abana be, ndetse n’imibereho myiza. Nyuma inkuru irangira Yobu yongeye kuba umutunzi. Ni igitabo kigaragaza ubudahangarwa bw’Imana. Ntawe ubasha guhindura imigambi yayo kuri twe. Ni igitabo kitwigisha yuko Imana yemera ko abayo babona amagorwa ku mpamvu zitari zimwe. 1. Kugira ngo bihane neza nubwo baba ari intungane nka Yobu (1.8), 2. Kugira ngo barusheho gutungana nka zahabu bacishije mu ruganda ngo inkamba ziyishiremo; 3. Kugira ngo Imana ihabwe ikuzo mu bantu, imbere cyo cyatumye atahana intsinzi yo kwihangana. Ibyabaye kuri Yobu, bitwigisha ko ububabare bw’abantu budakomoka buri gihe ku byaha bakoze. Yesu na we yabyemeje mu nyigisho ze (Luka 13.1-5; Yoh.9.1-3). Iki igitabo cya yobu kigizwe n’ibice 5 by’ingenzi : 1.Intandaro y’ibigeragezo bya Yobu(1-2) ; 2.ibiganiro bya Yobu n’inshuti ze (3-31) ; 3. Elihu (32-37) ; 4. Imana ivugana na Yobu arihana (38-42.6) 5. Gusubizwa kwa Yobu (42.7-17). Ikib.1,3 Ahari abahungu bakoze icyaha (5): Nk’ababyeyi bose b’abakristo, Yobu ahangayikiye abana be n’ibyo bashobora gukorera mubirori, akibaza niba indangagaciro bahawe bazirinze. Yari umukire ariko wubaha Imana (1-3). Arisunga Imana muburyo bw’igitambo n’amasengesho. Yobu ni urugero 93 Umusomyi wa Bibiliya 2025 rw’ababyeyi, kuko si kenshi tubona ababyeyi b’abagabo bafata igihe cyo gusengera abana babo n’Umuryango muri rusange. Uwiteka abaza Satani ati: Uturutse he ? (7): Satani ababajwe n’urukundo Imana ikunda Yobu (10). Birashoboka ko mbere y’uko Yesu azuka, anesheje urupfu, Satani yagaragaraga nk’ufite ubutware ku bantu. Nyuma yo kuzuka kwa Yesu tubeshwaho n’intsinzi Ye (Mat.28.18), ubutware bwa Yesu bwahungabanyije ubwami bwa Satani (Luka 10.19-20; Mar. 16.17-18). Hari igihe Satani ajya yibeshya yuko ibigeragezo byatuma umuntu avuma Imana (11), ariko Yobu yatsindishirijwe no kwizera (Ef.6.16). Nubwo Imana iturinda hari n’ibyo yemera ko bitugeraho, kuko izi imbaraga zacu. Imbuzi: Ujye urinda Umutima wawe muri byose (Imig.4.23). Indir. 48 agakiza.
Ikib.1,3
…, “It may be that my children have sinned, and cursed God in their hearts.” Thus Job did continually (5): Like any other Christian parent, Job could be worried about his children behavior there in the feast, whether they could have adhered to the moral values taught to them. He was rich and yet devoted to God (1-3). He approaches God in prayer that goes with offerings. Job is a good example of a parent, for it so rare to find a father praying for his children and family at large. The LORD asked Satan, “From where have you come?”….(7): Satan is not happy about God’s love for Job (10). Probably Satan looked as if he had authority over people until Jesus resurrected, having defeated death. After the resurrection, we live confidently thanks to his victory (Mat. 28.18). Jesus’ power shook Satan’s camp (Luke 10.19-20); Mar. 16.17-18). There are times when Satan gets deceived that trials can make any person curse God (11), but Job overcome because of faith (Eph. 6.16). Even as God protects us, sometimes he may accept certain issues to come our way, as he knows our strength. Warning: Guard your heart in all circumstances (Prov. 4.23).