
- This event has passed.
Kuwa kabiri 18 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 11.16-33 Ikib.1
Ibyo ngiye kuvuga---ndabivuga nk’ubwirizwa n’ubupfu niringira ko mfite impamvu yo kwirata (17): Pawulo yahisemo kuvuga mu mvugo y’Abanyakorinto (kwirata), ariko abivuga neza ko ari ubupfu. Abigishaga ubuyobe bari bafite ibyo birataga, nyamara ibyo birataga byose Pawulo yari abifite kubwinshi, kuko Pawulo nawe yari Umuheburayo nkabo, yari Umwisirayeli nkabo, iby’Ubugingo bashingiragaho birata na Pawulo yari abyujuje ndetse akabarusha (22-23). Niba binkwiriye kwirata nzajya nirata iby’intege nke zanjye (30): Pawulo yiyise umunyantegenke bitewe n’uko we ntacyo yakwishoboza, ahubwo ibimubaho byose abishobozwa na Krsito, bityo ibyo Abigishabuyobe bavuga abyita ubupfapfa kubera ko ntacyo kwirata gihari, uretse kwirata Kristo gusa. Bibiliya itubwira ko uwirata akwiriye kwirata Uwiteka Imana (10.17-18). Ubuhamya: Tekereza niba ujya wumva Uwiteka akubereye uwo kwirata, maze usangize abandi bimwe mubyo umushimira. Indir. 362 Gushimisha.