
- This event has passed.
Kuwa kabiri 17 Ukwezi kwa gatandatu Abacamanza 9.1-21
Ikib.1
...Barahaguruka bimikira Abimeleki i Shekemu... (6): Abimeleki yari mwene Yerubali (Gideyoni) (Abac.8.35) yamubyaranye n’umukobwa ukomoka i Shekemu. Shekemu ni ahantu h’ingezi mu byanditswe; A) Yakobo yahahambye imana z’abanyamahanga (Itang.35.4). B) Yosuwa yahashinze inkingi nk’ikimenyetso cy’isezerano hagati y’Imana na Isiraheli (Yos.24.26.) C) Shekemu wari umwe mu midugudu y’ubuhungiro mu gihe cya Yosuwa (Yos.20.7). D) Shekemu wari umudugudu wagabiwe guturwamo n’Abalewi bene Aroni Umutambyi (Yos.21.21). Birababaje kubona Shekemu umurwa w’ingenzi ari naho hakomoka umuntu mubi nka Abimeleki wishe abavandimwe be 70 kubera inyota y’ubutegetsi, agahemuza umubyeyi we Samusoni waharaniye gucungura ubwoko bw’Isirayeli (5). Ubundi Imana yishimira ko Umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba (Imig.17.17). Zirikana: Abakristo bagomba guharanira kubera umugisha umuryango bavukamo ndetse n’umusozi bavukiye ho hamwe n’igihugu muri rusange.