
- This event has passed.
Kuwa kabiri 16 Ukwezi kwa mbere Yohana 5.31-47 Ikib.2
Sinishingikirije ku buhamya bw’umuntu (34): Ubuhamya bwa Yesu ntabwo bushingiye gusa kubyo avuga cyangwa kuri we ku giti cye, ahubwo hari n’abandi benshi bahamya uwo ariwe harimo na Yohana (33). Data ahamiriza abatuye isi bose iby’uwo mwana binyuze mu mirimo akora (36). Mu mategeko y’Abisirayeli harimo ingingo ivuga ko ubuhamya bwemezwa igihe abatangabuhamya ari babiri, cyangwa batatu (Gut.19.15). Ubusobanuro Yesu yahaye aba batware bwari bugizwe n’ingero zibifatika, bashoboraga kumva. Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho (39): Abayobozi b'amadini mu gihe cya Yesu bakundaga gusoma ibyanditswe, bari barabyize, ndetse babifataga mu mutwe. Bisobanuye ko inkuru yo kuza kwa Kristo bari bayizi, ariko kumubona kwabo ntacyo byahinduye ku mibereho yabo. Ibyo byatewe n’uko bamutekerezaga nk’umutware uzaza akomeye akababohora uburetwa bw’abanyamahanga. Zirikana: Yesu yicishije bugufi kugira ngo asingire abakomeye n’aboroheje. Indir. 151 Gushimisha.